00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Hotel iherutse kugwamo abasaga 20 yongeye gufungura imiryango

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 15 December 2015 saa 05:29
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu kwezi gushize Hotel ya Radisson iherereye mu Mujyi wa Bamako muri Mali igabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro, kuri ubu yongeye gufungura imiryango kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukuboza.

Ku itariki 20 Ugushyingo nibwo abarwanyi bo mu mutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam, Al-Qaeda bafashe bugwate mu gihe cy’amasaha agera ku icyenda abashyitsi 170 n’abakozi b’iyi hotel, bicamo 22 abandi 14 barakomereka.

Nyuma y’ibyo bitero byabaye ngombwa ko hotel iba ifunze imiryango kugira ngo bongere bayisane ku buryo ijya ku rwego rwo kongera kwakira abakiriya, kuko ibintu byinshi birimo inyubako n’ibikoresho byari byangiritse cyane.

Gary Ellis, Umuyobozi w’iyi hotel yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko mu bindi biri gukorwa harimo ibijyanye no gushyiraho uburyo bushya bwo gucunga umutekano.

Yagize ati "Twashyizeho inzugi z’ibyuma. Mbere yo kwinjira hazajya habaho gusaka ibikapu n’imodoka ndetse twifashishe n’amashusho (vidéosurveillance). Ibikuta byo hanze tuzabyigiza hejuru ku buryo nta muntu wapfa kugira icyo ajugunyamo. Tuzashyiraho bariyeri z’ibyuma zifite metero ebyiri kandi zikikije hotel ndetse dushyireho n’urugi rwa kabiri rw’icyuma ku muryango w’ibumoso.”

Uretse ibikorwa byo gusana byatumye hotel idakomeza gukora, hari kandi n’abakozi basabye guhabwa umwanya uhagije wo gutuza dore ko hari na bagenzi babo batatu basize ubuzima muri biriya bitero.

Amakuru yashyizwe kuri twitter n’ibiro bya Perezida wa Mali yavugaga ko Ibrahim Boubacar Keita, Perezida w’iki gihugu yishimiye kuba iyi hotel yongeye gufungura imiryango ndetse ko aza no kujya kuyisura.

Hotel ya Radisson yaguyemo abasaga 20 yongeye gufungura imiryango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages