Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’umwaka Colonel Assimi Goita ahiritse ubutegetsi bwa Boubacar Ibrahim Keita.
Col Goita agihirika ubutegetsi mu 2020, we na Guverinoma ye bari biyemeje ko amatora azaba nyuma y’amezi 18 ni ukuvuga muri Gashyantare 2022.
Nubwo igihe bari bihaye gisa nk’icyegereje, nta myiteguro yigeze ikorwa ku buryo amatora yaba mu kwezi gutaha.
Hari inama yateranye kuwa Kane w’iki cyumweru, yanzura ko kugira ngo amatora abe hakenewe ikindi gihe kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka 5.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Abdoulaye Diop yabwiye itangazamakuru ko ubwo busabe babugejeje kuri Ecowas kugira ngo babone igihe gihagije cyo kwitegura.
Col Goita yahiritse ubutegetsi mu 2020, yongera muri Gicurasi 2021 ubwo yashwanaga na Bah N’daw wari Perezida w’inzibacyuho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!