00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Loni irishinja urupfu rw’abantu batatu baguye mu myigaragambyo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 3 April 2015 saa 09:49
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye irashinja abapolisi bawo bari mu mutwe ubungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA) kugira uruhare mu rupfu rw’abantu batatu bigaragambyaga mu gace ka Gao mu Majyaruguru ya Mali, mu mpera za Mutarama uyu mwaka.

Umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Ki- Moon yasabye imbabazi imiryango y’abishwe, abasezeranya ko ubutabera buzaryoza buri wese uruhare yagize muri iki gikorwa.

Imyanzuro y’iperereza ry’umuryango w’abibumbye yemeje ko abantu batatu bishwe abandi bane bagakomeretswa n’abapolisi bashinzwe kugarura amahoro muri Mali
(MINUSMA).

Uyu muryango uvuga ko ibikorwa bya MINUSMA byo kuwa 27 Mutarama i Gao, byarenze ku nshingano zayo, bakarwanyaga abigaragambyaga bagana ku cyicaro cyabo.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI yatangaje ko MINUSMA ivuga ko ibyo yakoze byari mu masezerano bagiranye na LONI kandi bagombaga kuyashyira mu bikorwa.

Itsinda ryakoze iperereza i Bamako na Gao ryagaragaje uruhare rw’abapolisi ba LONI, rivuga ko habayeho ihohoterwa ry’abasivili bigaragambyaga batera amabuye.

Iri tsinda rigaragaza n’uburangare bw’abacunga umutekano ba Mali kuri uriya munsi kuko nta bikoresho by’ingenzi bihagije bari bafite byo gukora akazi kabo.

Ban Ki-Moon yashishikarije guverinoma ya Mali gufata ingamba zo kwirinda ko amahano nkariya yasubira, anasaba imbabazi imiryango y’ababuze ababo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages