00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali na Niger byahagaritse amasezerano y’imisoro n’u Bufaransa

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 December 2023 saa 01:39
Yasuwe :

Leta ya Mali n’iya Niger mu Burengerazuba bwa Afurika zigiye guhagarika amasezerano yari amaze imyaka n’imyaka, ajyanye no koroherezanya mu misoro hagati yabyo n’u Bufaransa.

Ni amasezerano yari amaze imyaka n’imyaka, aho biteganyijwe ko agomba kuba yahagaritswe bitarenze amezi atatu.

Izi Leta ebyiri ziyobowe n’abasirikare, zatangaje ko gushyira iherezo kuri aya masezerano byaturutse ku myitwarire y’u Bufaransa irimo agasuzuguro ndetse no kuba ibyo bihugu biyahomberamo aho kuyungukamo.

Amasezerano y’u Bufaransa na Mali mu by’imisoro yagiyeho mu 1972 naho aya Niger yagiyeho mu 1965.

Ni amasezerano ateganya ko abaturage ba Mali n’aba Niger bari mu Bufaransa, basonerwa imisoro yo mu gihugu kimwe. Ni nako bigenda ku baturage b’u Bufaransa baba muri ibyo bihugu.

Bivuze ko abaturage b’u Bufaransa bakorera ubucuruzi muri Niger cyangwa muri Burkina Faso, mu gihe sosiyete zabo zanditse mu Bufaransa ariho bishyura imisoro, ibyo bihugu byo muri Afurika nta yindi misoro bibasaba.

Ni nako bigenda niba abaturage ba Mali cyangwa Niger bakoreye ubucuruzi mu Bufaransa. Urugero niba bahisemo ko sosiyete zabo zishyura imisoro mu bihugu bavukamo, u Bufaransa nta kindi bubabaza.

Guverinoma ya Burkina Faso nayo yari iherutse gufata umwanzuro nk’uyu mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ibi bihugu bivuga ko u Bufaransa aribwo butwara inyungu nyinshi byo bigahomba imisoro. Muri Niger habarurwa Abafaransa basaga 1200, muri Mali habarurwa abasaga 6000.

Muri rusange, agace ka Sahel ibyo bihugu byose biherereyemo kabarizwamo Abafaransa basaga 60 000 nkuko imibare yo muri Mutarama uyu mwaka ibigaragaza.

Ni ibihugu byose bihuriye ku kuba byarahoze bikolonijwe n’u Bufaransa, ihirikwa ry’ubutegetsi rimaze iminsi rihiganje rikaba rivuga ko bashaka kwigobotora igisa nk’ubukoloni bamazemo imyaka isaga 60 ku nyungu z’u Bufaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages