Ni amasezerano yasinywe mu cyiswe Ihuriro ry’ibihugu byo muri Sahel, Alliance des États du Sahel (AES).
Ibi bihugu bisinye ayo masezerano byose biherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare. Ni ibihugu byahise bihagarika umubano n’u Bufaransa bwahoze ari inshuti yabyo y’akadasohoka.
Aba basirikare bashya bari ku butegetsi aho kwiyegereza u Bufaransa, bahise batsura umubano mushya n’ibindi bihugu nk’u Burusiya, ibintu byarakaje u Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu Burayi.
Uyu muryango mushya kandi usa nk’uje guhangana n’usanzwe uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDAO), aho ibyo bihugu bitatu biwushinja kuba mu kwaha k’U Bufaransa.
Zimwe mu ngingo zigize ayo masezerano y’ibihugu bigize AES harimo gufatanya kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikorerwa mu gace ibyo bihugu biherereyemo.
Ni ibihugu kandi byiyemeje gutabarana mu gihe haba hari umutwe witwaje intwaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabangamira ubusugire n’ituze bya kimwe muri ibyo bihugu.
Amasezerano avuga ko mu gihe igihugu kimwe gitewe cyangwa gisumbirijwe, bizaba bivuze ko byose byenderejwe ku buryo bizahagurukira rimwe bikarwanya umwanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!