Reuters yatangaje ko Goita yavuze ko ibyo bakoze bihabanye n’amabwiriza bashyizeho ubwo hashyirwagaho Guverinoma y’inzibacyuho.
Uyu Col Goita ni nawe wayoboye Coup d’Etat yakozwe umwaka ushize muri Kanama ubwo Perezida Ibrahim Boubaca Keïta yakurwaga ku butegetsi.
Icyo gihe hashyizweho Guverinoma y’inzibacyuho yari yitezweho gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo hatangajwe Guverinoma nshya itarimo bamwe mu basirikare b’ibyegera by’abahiritse ubutegetsi umwaka ushize.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yasabye igisirikari cya Mali cyafunze Perezida na Minisitiri w’Intebe kubarekura byihuse.
Bivugwa ko Bah Ndaw na Moctar Ouane bajyanywe mu Kigo cya Gisirikari cya Kati giherereye mu bilometero bike uvuye mu Murwa Mukuru Bamako. Icyo kigo ni nacyo cyahirikiwemo Perezida umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!