Mali imaze iminsi idacana uwaka n’u Bufaransa biturutse ku cyemezo iki gihugu cyafashe nyuma yo guha akazi ko gucunga umutekano abacanshuro b’Abarusiya.
Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Maiga ubwo yari yitabiwe Inteko Rusange ya Loni yatangaje ko iki gihugu cye cyafashe iki cyemezo kuko u Bufaransa bwagitereranye bugafata umwanzuro wo gukura abasirikare babwo muri Mali.
Ni ibintu yanenze agaragaza ko u Bufaransa bwagombaga kuganiriza Mali mbere y’uko bufata uyu mwanzuro.
Aya magambo ya Choguel Maiga ntiyishimiwe na Perezida Macron wavuze ko Guverinoma ya Assimi Goïta itari mu mwanya mwiza wo kuvuga ibi kuko yagiyeho mu buryo butemewe.
Yagize ati “Ibyo yavuze si ibyo kwihanganira, Minisitiri w’Intebe wa Mali yagiyeho kubera ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byabaye inshuro ebyiri. Niba nabisobanura neza habayeho coup d’état muri Kanama 2020 ndetse iyi coup d’état iza kuberamo indi. Mu buryo bwa Demokarasi Guverinoma iriho ntabwo yemewe.”
Perezida Macron yavuze ko Mali idakwiye gushinja u Bufaransa kuyitererana mu gihe hari abasirikare babwo bapfira muri iki gihugu bagerageza kubafasha kugarura umutekano.
Aya magambo ya Perezida Macron yabaye nko gukoza agati mu ntozi, ku wa 5 Ukwakira, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Mali itangaza ko yahamagaje Ambasaderi w’u Bufaransa muri iki gihugu kugira ngo abisobanure.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!