00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali yahaye Gen Kazura umudali uhabwa abayikuye ahakomeye

Yanditswe na

Jean Baptiste Karegeya

Kuya 12 December 2014 saa 11:35
Yasuwe :

Abayobozi ba Mali bahaye umudari w’ishimwe Gen Kazura wayoboraga Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, MINUSMA ku wa kabiri, nawe yibutsa ko Mali yagize uruhare mu kugarura amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi ko u Rwanda rutazabyibagirwa.
Umugaba w’ingabo za Mali, Gen Mahamane Toure, yashimye akazi Gen. Kazura yakoze mu mwaka n’igice yamaze ayoboye Minusma amwambika n’umudari w’icyubahiro.
Yagarutse kandi ku mirimo myinshi Gen Kazura yakoze (…)

Abayobozi ba Mali bahaye umudari w’ishimwe Gen Kazura wayoboraga Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, MINUSMA ku wa kabiri, nawe yibutsa ko Mali yagize uruhare mu kugarura amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi ko u Rwanda rutazabyibagirwa.

Umugaba w’ingabo za Mali, Gen Mahamane Toure, yashimye akazi Gen. Kazura yakoze mu mwaka n’igice yamaze ayoboye Minusma amwambika n’umudari w’icyubahiro.

Yagarutse kandi ku mirimo myinshi Gen Kazura yakoze mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, anavuga ko agiye bakimukeneye.

Gen. Kazura yashimiye abayobozi ba Mali ku bufatanye bamugaragarije mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Yibukije kandi anashima ko Mali yagize uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen Kazura yatangiye kuyobora Minusma tariki ya 1 Nyakanga 2013. Azasezera ku mugaragaro tariki ya 14 Ukuboza 2014, aho azagaruka gushingwa indi mirimo mu Rwanda. Yayoboraga ingabo 2813 zaturutse mu bihugu 14 bitandukanye ku Isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages