Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Mali yafatiwe ibihano nyuma y’aho ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye icyo gihugu, butangaje ko butazubahiriza igihe cy’amezi 24 yari yatanzwe ngo hategurwe amatora aciye mu mucyo.
Perezida wa CEDEAO, Jean Claude Kassi Brou, yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko ibihano byakuweho kandi birahita bitangira kubahirizwa.
Aljazeera yatangaje ko ibyo bisobanuye ko imipaka ihuza CEDEAO na Mali ihita ifungurwa, icyo gihugu kimererwa gusubira mu nzego z’umuryango.
Icyakora, Brou yavuze ko ibihano byagiye bihabwa abantu ku giti cyabo muri Mali byo bizagumaho kugeza ubwo ubutegetsi bushyiriwe mu maboko y’abasivile. Ibihano byinshi byatanzwe ku bantu ku giti cyabo byahawe abagize uruhare mu guhirika ubutegetsi.
Ibi bihano Mali yari yahawe byashyize mu kaga ubukungu bw’icyo gihugu, ubuzima bw’abaturage bukomeza kuba bubi kuko kitabashaga guhahirana n’ibindi bituranye ndetse ntikinabone ku mafaranga ya banki ya CEDEAO.
CEDEAO kandi yize ku bibazo bya Guinée na Burkina Faso nabyo biherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare.
Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali ryabaye muri Kanama 2020 na Gicurasi 2021, muri Guinée biba muri Nzeri 2021 naho muri Burkina Faso ubutegetsi bwahiritswe muri Mutarama uyu mwaka.
CEDEAO yemeye ingengabihe y’amatora yatanzwe na Burkina Faso, aho ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye bwatanze amezi 24 ngo amatora abe yabaye. Burkina Faso yari yatanze amezi 36 y’inzibacyuho, abakuru b’ibihugu bigize CEDEAO barabyanga.
Kwemerwa kw’ingengabihe y’amatora byatumye ibihano by’ubukungu byari byafatiwe Burkina Faso bikurwaho.
Muri Guinée ho biracyakomeye kuko CEDEAO yanze inzibacyuho y’imyaka itatu.
Yasabye icyo gihugu kuba cyatanze indi ngengabihe bitarenze Nyakanga uyu mwaka, bitaba ibyo kigafatirwa ibihano by’ubukungu.
Boni Yayi wahoze ayobora Benin ni we wagizwe umuhuza mushya mu bibazo bya Guinée kugira ngo hafatwe imyanzuro ijyanye n’ibyo CEDEAO ishaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!