Mu nama yateranye kuwa 9 Mutarama 2022 muri Ghana yahuje ibihugu 15 bigize uyu muryango, yafatiye ibihano bya diplomasi n’iby’ubukungu iki gihugu nyuma yo kwanga ubusabe bwawo bw’uko kigomba gutegura amatora y’umukuru w’igihugu bitarenze tariki 27 Gashyantare 2022.
Mali yateye utwatsi ubu busabe, maze ku itariki 8 Mutarama 2022 yoherereza urwandiko umuyobozi wa CEDEAO imumenyesha ko izategura amatora mu mpera z’Ukuboza mu 2025, kubera ko icy’ingenzi atari ukwihutisha amatora ahubwo ko ari uko akorwa mu mahoro.
Uyu muryango warakajwe bikomeye n’iki cyemezo, maze uteranya inama yari iyobowe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo.
Inama yarangiye ifatiye ibihano Mali birimo kuyifungira imipaka iyihuza n’ibihugu byo muri CEDEAO.
Ibindi bihano yafatiwe birimo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu na Mali uretse ibicuruzwa by’ibiribwa, imiti, ibikoresho bya kwa muganga, ibikomoka kuri peteroli ndetse n’amashanyarazi; Gufatira imitungo ya Mali iri muri banki y’ubucuruzi ya CEDEAO ndetse no guhamagaza abadiplomate bahagarariye ibihugu biyigize muri Mali.
Umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu, Col Abdoulaye Maiga, yamaganye ibi bihano, avuga ko ari ibya kinyamaswa kuko bizatuma ubuzima bw’abanya-Mali burushaho kuba bubi kuko ubusanzwe bari bakomerewe n’ingaruka batejwe n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’iby’ubuzima.
Col Maiga yavuze ko kubera ibi bihano Mali nayo igiye gufunga imipaka iyihuza n’ibihugu bigize CEDEAO yaba iyo ku butaka no mu kirere ndetse inahagamagaze ba ambasaderi bayihagarariye muri ibi bihugu.
CEDEAO igizwe n’ibihugu birimo Bénin, Burkina Faso, Cap Vert, Côte d’Ivoire, Gambie, Ghana, Guinée, Guinée Bissau, Libéria, Niger, Nigéria, Sierra Leone, Sénégal na Togo. Bitanu muri byo bihana imbibi na Mali.
Kuva Mali yababwa ubwigenge n’u Bufaransa mu 1960 imaze kuyoborwa n’abakuru b’ibihugu batandatu, aho uheruka ari Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wahiritswe ku butegetsi n’igisirikare muri Kanama 2020, hagashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’umusivile nawe waje gukurwaho muri Gicurasi 2021.
Ubu iki gihugu kiyobowe mu nzibacyuho na Col Assimi Goïta wari ukuriye itsinda ry’abasirikare bahiritse ku butegetsi Perezida Keïta, ndetse akaba ari nawe wakuyeho ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa gisivile.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!