Abo basirikare bafatiwe muri Mali muri Nyakanga 2022 bashinjwa kuba intasi no gushaka guhirika ubutegetsi, mu gihe Côte d’Ivoire yo ivuga ko bari bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Mali buzwi nka Minusma.
Abo basirikare mu minsi ishize bari bakatiwe ibihano bitandukanye birimo gufungwa imyaka igera kuri 20, icyakora kuwa Gatanu bababariwe na Perezida Goita.
Bwakeye burizwa indege ibasubiza mu gihugu cyabo, bakaba bakiriwe n’abayobozi bakuru ba Côte d’Ivoire barimo na Perezida Allassane Ouattara.
Aba basirikare, irekurwa ryabo ryagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo n’Umuryango Uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!