Yabivugiye imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kagarukaga ku bibazo byo muri Mali, i New York.
Minisitiri Abdoulaye Diop yashimangiye ko u Bufaransa bwavogereye ikirere cya Mali ndetse bwahaye intwaro imitwe y’iterabwoba imaze igihe igaba ibitero mu Mujyaruguru ya Mali mu myaka igera ku 10 ishize.
Imibanire y’u Bufaransa na Mali yazambye uhereye muri Kanama 2020 ubwo habaga ihirikwa ry’ubutegetsi none iki gihugu kiri gucyura abasirikare bacyo cyari cyarohereje mu 2013 ngo batange umusanzu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.
Yagize ari “Hakenewe inama yihariye y’akanama gashinzwe umutekano izatuma tugaragaza neza ibimenyetso by’ibikorwa by’impurirane, iby’ubutasi n’ibyo guhungabanya umutekano byakozwe n’u Bufaransa.”
“Guverinoma ya Mali ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, u BUfaransa niburamuka bukomeje gutesha agaciro ubusugire bw’igihugu cyacu no kuvogera imbibi za Mali no guhungabanya unutekano.”
Intumwa y’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye, yamaganye ibyo birego yise ko bigamije gusebanya ahubwo avuga ko u Bufaransa bwakoze neza muri Mali.Yahakanye ko igihugu cye kitigeze kivogera ikirere cya Mali.



Ibitekerezo 0