00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali yihimuye kuri Amerika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 December 2025 saa 11:58
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubufatanye mpuzamahanga ya Mali, yatangaje ko yafashe ingamba zikakaye ku bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bayinjiramo.

Ku wa 16 Ukuboza 2025, ni bwo inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo gukaza amabwiriza ku binjira muri icyo gihugu barimo n’abo muri Mali.

Amerika yashyize abaturage bo muri Mali ku rutonde rw’ibihugu byashyiriweho amabwiriza akomeye aho kubona viza zaba iyo kwiga, gutembera, gucuruza, gutura burundu n’izindi zose zahagaritswe ku bari hanze yayo.

Icyo cyemezo cyo kubuza abaturage ba Mali kubona Viza nshya kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Mutarama 2026.

Mali yagaragaje ko icyo cyemezo cyafashwe nta biganiro byabanje n’inzego zibishinzwe za Mali ndetse ikanenga n’impamvu z’umutekano zavuzwe, kuko zidahuye n’ukuri kugaragara.

Yerekanye ko icyo cyemezo gifite indi mvano ishobora kuba iri ahandi hatari mu mpamvu zavuzwe.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ryakomeje rigaragaza ko Guverinoma ya Mali izakurikiza ako kanya ingamba nk’izo ku baturage ba Amerika n’amabwiriza n’ibisabwa kimwe n’ibishyirwa ku baturage b’u Mali bashaka kwinjira muri Amerika.

Yemeje kandi gukomeza guteza imbere imikoranire myiza, yubahiriza inyungu z’impande zombi kandi ishingiye ku bwubahane n’abafatanyabikorwa bayo bose mpuzamahanga.

Bivugwa ko ibindi bihugu byo muri Afurika byafatiwe ibyemezo bikakaye ku kwinjira muri Amerika biri muri gahunda yo gufata ibyemezo bisa n’ibyo ku baturage ba Amerika bashaka kubyinjiramo.

Mali yihimuye kuri Amerika, yashyize amaniniza ku baturage bayo binjirayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages