Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe urupfu rwa Nelson Madiba Mandela watabarutse kuri uyu wa 5 Ukuboza 2013, aho yavuze ko Mandela nubwo apfuye azaguma mu mitima ya benshi.
Perezida Kagame yagize ati “Madiba Perezida wa mbere wo mu gihe cya nyuma ya Apartheid yitabye Imana, ariko azakomeza kuba mu mitima ya benshi muri twe. Aruhukire mu mahoro.”
Perezida Obama
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Nelson Mandela, aho yagaragaje ko Mandela yabaye icyitegererezo cya benshi.
Yagize ati ”Birashoboka ko tutazongera kubona ibyagaragaye kuri Mandela, Ku bw’ibyo rero tugomba kwihatira kugera ikirenge mu cye, mu gufata ibyemezo bizira urwango, ahubwo byuje urukundo, kutirengagiza na rimwe ubudasa bwa mugenzi wawe, guharanira ko ibyo yitangiye byagerwaho”.
Akanama k’Umutekano ka Loni
Abagize akanama k’Umutekako ka Loni nabo bagaragaje ko batewe intimba n’urupfu rwa Nelson Mandela, ndetse bagaragaza ko bifatanyije mu Kababaro n’umuryango we, Guverinoma ndetse n’abaturage ba Afurika y’Epfo.
Hari aho bagize bati “Abagize akanama k’umuryango w’Abibumbye bababajwe cyane n’urupfu rwa Nelson Mandela. Yari umuyobozi w’icyitegererezo wahinduye ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu ku Isi yose. Abagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye babikuye ku mutima bifatanyije mu kababaro n’umuryango we, Guverinoma ndetse n’abaturage ba Afurika y’Epfo muri kino gihe”.
Uretse aba kandi, abantu benshi batandukanye haba ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru bitandukanye ndetse n’ahandi hatandukanye hirya no hino ku isi bagiye bagaragaza intimba batewe nitabaruka ry’umukambe Nelson Mandela wabaye ku isonga mu kurwanya politiki ya bagashakabuhake mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO