Winnie Madikizela-Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela aratangaza ko Mandela yatangiye koroherwa agereranyije no mu minsi ishize.
Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje Winnie Madikizela-Mandela wahoze ari umugore wa Mandela mu gihe yafatiranwaga n’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo ari hafi y’aho inzu ye na Mandela yahoze mu mujyi wa Soweto, tariki ya 28 Kamena 2013.
Yagize ati « sindi hano ngo nsubize ibibazo ku buzima bwa Mandela, nyamara biragaragara ko yorohewe ugereranyije n’uko yari ameze mu minsi ishize, n’ubwo mu bijyanye n’ubuvuzi haba hari ibitagenda neza.”
Winnie Madikizela-Mandela yatandukanye na Nelson Mandela mu 1992 bamaranye imyaka 38 , ubutane bwabo bwemerwa mu 1996.



















TANGA IGITEKEREZO