Iyi ni intero uru rubyiruko rumenyerewe ku izina rya ‘Gen Z’ rwabyukanye ku wa 3 Ukwakira 2025, nyuma y’uko rumaze iminsi itandatu mu myigaragambyo y’amahoro yaje kubamo akavuyo abantu batatu bakahasiga ubuzima.
Iyi myigaragambyo yatangiye ubwo hasohokaga raporo igaragaza ko hari abagore batwite umunani bapfiriye mu bitaro bya leta byo mu mujyi wa Agadir, abaturage bakwira mu mihanda bavuga ko izo mfu zatewe n’ubusumbane buba muri iki gihugu.
Iyi myigaragambyo iyobowe n’urubyiruko rwavuze ko nyuma y’uko bamaze iminsi bigaragambya mu mahoro ntihagire igihinduka hakwiye guhinduka guverinoma.
Uru rubyiruko ruvuga ko mu gihe giverinoma iri gushyira imbaraga n’amafaranga mu gutegura ahazakirirwa imikino mpuzamahanga irimo ‘Africa Cup of Nations’ izaba mu Ukuboza 2025, n’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2030, hagakwiye no gushyirwa imbaraga mu buzima n’uburezi.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Aziz Akhannouch, ku wa 2 Ukwakira 2025 yavuze ko guverinoma yiteguye kuganira n’abaturage ndetse bagasubiza ibyifuzo byabo. Yihanganishije abaturage, avuga ko abantu batatu biciwe muri iyo myigaragambyo byari amakosa.
Ku rundi ruhande Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, yavuze ko aba baturage bishwe kuko bagerageje gusagarira polisi bitwaje intwaro zirimo ibyuma n’ibindi.
Uru rubyiruko ruri mu myigaragambyo rwahakanye ayo makuru, ruvuga ko rwakoze imyigaragambyo y’amahoro ahubwo bari kugerageza kuruhagarika.
Muri iyi myigaragambyo kandi hamaze gufungwa abantu benshi barimo 400 bafunzwe ku wa 1 Ukwakira 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!