00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc: Barashaka kwirukana Blaise Compaoré

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 26 November 2014 saa 10:03
Yasuwe :

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Maroc, atishimiye kwakirwa kwa Blaise Compaoré wahiritswe ku butegetsi muri Burkina Faso muri icyo gihugu yasabye ko ahirukanwa.
Amashyaka PSU (Parti Socialiste Unifié) na VD ( La Voie Democratique) agaragaza ko atishimiye na gato icyemezo cyo kwakira Compaoré cyafashwe n’abategetsi ba Maroc agasaba ko yakwirukanwa vuba na bwangu muri icyo gihugu.
Ikinyamakuru Afrique Quotidien kivuga ko umunyamabanga w’ishyaka VD, yatangaje ko Maroc (…)

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Maroc, atishimiye kwakirwa kwa Blaise Compaoré wahiritswe ku butegetsi muri Burkina Faso muri icyo gihugu yasabye ko ahirukanwa.

Amashyaka PSU (Parti Socialiste Unifié) na VD ( La Voie Democratique) agaragaza ko atishimiye na gato icyemezo cyo kwakira Compaoré cyafashwe n’abategetsi ba Maroc agasaba ko yakwirukanwa vuba na bwangu muri icyo gihugu.

Blaise Compaore akiganje muri Burkina Faso

Ikinyamakuru Afrique Quotidien kivuga ko umunyamabanga w’ishyaka VD, yatangaje ko Maroc itagomba gufatwa nk’ubuhungiro bw’abahoze ari abanyagitugu muri Afurika dore ko muri 1997 iki gihugu cyakiriye Mobutu Sese Seko wayoboraga icyahoze ari Zaire (RDC).

Ishyaka PSU ryo rivuga ko ritakwemera ko Maroc iba umufatanyacyaha wa Compaoré mu byaha yakoze mu myaka 27 yamaze ku butegetsi bwa Burkina Faso.

Blaise Compaoré ari muri Maroc kuva mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe agitegereje aho yakwerekeza burundu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages