Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Maroc, atishimiye kwakirwa kwa Blaise Compaoré wahiritswe ku butegetsi muri Burkina Faso muri icyo gihugu yasabye ko ahirukanwa.
Amashyaka PSU (Parti Socialiste Unifié) na VD ( La Voie Democratique) agaragaza ko atishimiye na gato icyemezo cyo kwakira Compaoré cyafashwe n’abategetsi ba Maroc agasaba ko yakwirukanwa vuba na bwangu muri icyo gihugu.
Ikinyamakuru Afrique Quotidien kivuga ko umunyamabanga w’ishyaka VD, yatangaje ko Maroc itagomba gufatwa nk’ubuhungiro bw’abahoze ari abanyagitugu muri Afurika dore ko muri 1997 iki gihugu cyakiriye Mobutu Sese Seko wayoboraga icyahoze ari Zaire (RDC).
Ishyaka PSU ryo rivuga ko ritakwemera ko Maroc iba umufatanyacyaha wa Compaoré mu byaha yakoze mu myaka 27 yamaze ku butegetsi bwa Burkina Faso.
Blaise Compaoré ari muri Maroc kuva mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe agitegereje aho yakwerekeza burundu.



















TANGA IGITEKEREZO