00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi, Compaoré arazenguruka ashaka ubuhungiro

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 21 November 2014 saa 10:23
Yasuwe :

Blaise wahiritswe ku butegetsi muri Burkina Faso ku wa 31 Ukwakira agahungira muri Côte d’Ivoire ku wa Kane yerekeje muri Maroc hamwe n’umuryango we.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Maroc yamaze kwemeza ko yahungiye muri icyo gihugu nubwo umujyi aherereyemo utaramenyekana, bamwe bakavuga ko ari mu mujyi wa Rabat abandi bakavuga i Marrakech.
Ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire yabanje guhungiramo, bwirinze kuvuga byinshi ku by’urwo rugendo buvuga (…)

Blaise wahiritswe ku butegetsi muri Burkina Faso ku wa 31 Ukwakira agahungira muri Côte d’Ivoire ku wa Kane yerekeje muri Maroc hamwe n’umuryango we.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Maroc yamaze kwemeza ko yahungiye muri icyo gihugu nubwo umujyi aherereyemo utaramenyekana, bamwe bakavuga ko ari mu mujyi wa Rabat abandi bakavuga i Marrakech.

Ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire yabanje guhungiramo, bwirinze kuvuga byinshi ku by’urwo rugendo buvuga gusa ko indege yamaze kumushyitsa muri Maroc.

Leta ya Cote d’Ivoire ntiyanatangaje niba yatwawe n’indege ya Maroc, iya Cote d’Ivoire cyangwa indege ye bwite dore ko bivugwa ko n’urupapuro rw’inzira ruhabwa abadipolomate yagenderagaho rwateshejwe agaciro.

Maroc ubuhungiro bw’abanyacyubahiro muri Afurika

Blaise Compaoré yagiye muri Maroc ku butumire bw’Umwami w’icyo gihugu Mohamed VI. Ku wa Kane uyu mwami yoherereje ubutumwa bw’ishimwe Michel Kafando, Perezida mushya wa Burkina Faso nyuma y’umunsi umwe arahiriye kuyobora inzibacyuho.

RFI ivuga ko atari ubwa mbere Maroc yakira abahoze ari abayobozi b’ibihugu bya Afurika.

Mu mwaka w’1960 umunyapolitiki w’umunya Aligeriya, Mohamed Boudiaf yabaye ahitwa Kenitra mu Majyaruguru ya Rabat igihe cy’imyaka 30. Yahavuye mu mwaka w’1992 ajya kuyobora Aligeriya ariko aza kwicwa nyuma y’amezi atandatu.

Maroc yabaye ubuhungiro bwa Mobutu Sese Seko wayoboye icyahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) mu mwaka w’1997. Mobutu yishwe na Cancer ahambwa mu irimbi rya gikirisitu mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Rabat.

Uwaherukaga kwakirwa muri iki gihugu ni uwari perezida wa Guinea Moussa Dadis Camara mu mwaka wa 2009.

Camara yahungiye muri Maroc mu gihe cy’iminsi icumi ubwo yari amaze kurusimbuka arashwe amasasu ariko nyuma abona ubuhungiro muri Burkina Faso ari naho atuye na n’ubu mu mujyi wa Ouagadougou.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages