Muri RDC hakomeje gukoreshwa imvugo yo kwibasira Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo bakoresha Ikinyarwanda, ibintu byakomeje kwamaganwa muri iki gihe.
Ni imvugo zakomeje gufata indi ntera mu gihe RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, uhanganye n’ingabo za Leta, ibintu rwo ruvuga ko nta shingiro bifite.
Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Fayulu yavuze ko M23 igizwe n’Abanyarwanda boherejwe muri RDC, kugira ngo bashyigikire icyerekezo cy’u Rwanda.
Fayulu yakomeje ati "Bacengeye mu nzego zose, mu gisirikare, mu buyobozi bwa Congo, muri Guverinoma ya Congo, ahantu hose, ndetse na Tshisekedi ni umuntu woherejwe, washyizweho n’u Rwanda, murabizi."
Umunyamakuru yabaye nk’umugisha impaka, Fayulu akomeza ashimangira ati "Ubwo navugaga ko Kabila yoherejwe na Kagame barampakanyije, ubwo navugaga ko muri Congo hari ingabo z’u Rwanda barampakanyije, ariko uyu munsi byaremejwe ko hari ingabo z’u Rwanda kimwe na Uganda n’u Burundi."
Ni mu gihe ariko Tshisekedi ubwe akomeje ibikorwa birimo kuba ingabo za Leta zikorana na FDLR, ibintu byarushijeho kuzambya umubano n'u Rwanda.
Kuvuga ko M23 ari abanyarwanda biheruka kwamaganwa n’umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma, avuga ko ari abanye-Congo b’umwimerere.
Icyo gihe yari kumwe n’umuhungu w’Umwami Ndeze Rugabo 2 wa Bwisha, Capitaine Dany Ndeze ubwo yari muri Rutshuru.
Yagendaga agaragaza abasirikare bakuru bari kumwe barimo abakomoka muri Maniema, Masisi na Kongo Central.
Yakomeje ati "Ni nde munyamahanga uri hano, nk’aba baturuka muri Equateur, Maniema, ibyo bindi ni ukubeshya."
Discours du Maj Willy Ngoma à Rutshuru & Presente le Capitaine Dany Ndeze le petit Fils du Mwami Ndeze Rugabo2 de Bwisha & autres ressortissants d'autres Provinces qui sont dans le M23.& apres le Tchaku @PatrickMuyaya & @fatshi13 viendront pleurnicher comme des enfant oh c Rwanda pic.twitter.com/I4Wiguwb7F
— Goma24 (@goma24news) November 4, 2022
Kugeza ubu imirwano irakomeje hagati ya M23 n’Ingabo za Leta, FARDC, ndetse uyu mutwe ushaka gufata umujyi wa Goma.
Ni mu gihe ingabo za Leta zikomeje kotsa igitutu uyu mutwe, zikoresheje indege z’intambara.






Ibitekerezo 0