Ibi yabitangarije Jeune Afrique kuri uyu wa Gatanu ubwo yahagurukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imyaka ibiri amaze ayoboye ubutumwa bw’amaharo bwa Loni muri iki gihugu.
Yagize ati “Ndasa n’aho nyuzwe, ariko na none ndazirikana ko akazi katarangiye. Ubwo nageraga muri iki gihugu, twarwanije umutwe wa M23, warwaniraga mu Burasirazuba bwa Congo icyo gihe, dufatanyije n’ingabo za Congo (FARDC).
Ugutsindwa k’uyu mutwe kwatumye habaho iterambere rigaragara mu Burasirazuba bwa Congo, ugereranije uko bimeze ubu no muri icyo gihe ni nko kugereranya amanywa n’ijoro.
Ariko kandi ngiye mfite intimba. Ibikorwa bya gisirikare twari dufatanije na Congo byakozwe mu nkokora n’impamvu za politiki.”
Martin Koblere avuga ko imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo nka ADF na FDLR itaranduwe bitewe n’uko imwe yagiye ihindura amayeri mu mirwanire, indi ikivanga n’ingabo za Congo.
Ati “mu kurwanya ADF hari intambwe ikomeye twateye, ariko bahinduye amayeri batangira kugaba ibitero by’iterabwoba, aho bishe abagera kuri 400 mu mwaka umwe. Naho ku bya FDLR, hari aho usanga ingabo za Congo, FARDC zifatanya nabo. Twe dufite ubushake bwo kubarwanya, ingabo zacu ziriteguye inzitizi ni politiki.”
Inama ya ICGLR na SADC yabaye mu mwaka ushize wa 2014, yatanze amezi atandatu ngo FDLR ibe imaze kwamburwa intwaro, iyo tariki ntarengwa yarangiye ku ya 2 Mutarama uyu mwaka wa 2015 nta gikozwe.
Ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifatanyije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Congo,MONUSCO, mu bikorwa byo kurwanya FDLR, ntibyagira umusaruro bitanga.
Martin Kobler yakomeje avuga ko hari byinshi bigomba gukorwa muri iki gihugu kugira ngo abaterankunga babone icyo baheraho.
Ati “Hari ibintu byinshin bigomba guhinduka. Ibikorwa remezo ni nkene, ubuyobozi ntibunoze, ruswa yahawe intebe n’umuco wo kudahana warimakajwe. Igihugu kiracyabura ishoramari ry’abikorera bitewe nuko nta mategeko ahari abigena. Dushobora gutera inkunga ariko ibyo bibazo si twe twabikemura.”
Martin Kobler yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2013 ahagarariye ubutumwa bw’amahoro muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO