Marzouki utuye i Paris mu minsi ishize yumvikanye anenga Perezida Kais Saied, avuga ko yakoze coup d’etat. Yanasabye u Bufaransa guhagarika inkunga igenera Tunisia.
Muri Nyakanga Perezida Saied yasheshe Inteko Ishinga Amategeko nyuma ashyiraho Guverinoma nshya anatangaza gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga mbere y’amatora ateganyijwe umwaka utaha.
Ububasha bwose bwashyizwe mu maboko ya Perezida, avuga ko ari uburyo bwo kurangiza ibibazo bya politiki biri mu bihugu no kuvana igihugu mu bibazo by’ubukungu.
Ibihugu by’amahanga byashyize igitutu kuri Saied ngo agarure ubutegetsi bushingiye ku Itegeko Nshinga, Demokarasi n’ubwisanzure.
Marzouki wakatiwe yayoboye Tunisia nyuma y’imvururu zo mu 2011. Yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ayobora kugeza mu 2014 ubwo yatsindwaga mu matora na Beji Caid Essebsi.
Marzouki yongeye guhatanira kuyobora Tunisia mu 2019 ariko atsindirwa mu cyiciro cya mbere cy’amatora.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!