00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mauritania: Abdel Aziz arembeye mu bitaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 December 2021 saa 08:37
Yasuwe :

Mohamed Ould Abdel Aziz wahoze ayobora Mauritania yajyanywe igitaraganya mu bitaro avanywe muri gereza aho afungiye azira ibyaha bya ruswa.

Abanyamategeko be babwiye AFP ko uwo mugabo w’imyaka 65 yajyanywe mu bitaro bya gisirikare kuwa Gatatu, mu murwa mukuru Nouakchott.

Aziz wayoboye Mauritania guhera mu 2008 kugeza mu 2019, yajyanywe mu bitaro igitaraganya ariko abanyamategeko be bavuze ko bataremererwa kujya kumusura.

Basabye Leta kumwohereza mu mahanga aho bafite ubushobozi bwo kumuvura kuko batizeye ko muri Mauritania babasha kumwitaho.

Abanyamategeko kandi basabye umucamanza kurekura umukiliya wabo kuko arembye.

Urukiko rw’i Nouakchott mu Ugushyingo uyu mwaka rwanze kurekura Aziz kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha yakoze.

Umuryango wa Aziz ku wa Gatatu watangaje ko ufite impungenge z’uko ubutegetsi bushaka kumwikiza kuko kumwikiza mu bya politiki byabananiye.

Uyu mugabo wahoze ayobora Mauritania akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, kubona amafaranga mu buryo butubahirije amategeko, kwigwizaho umutungo, kubangamira ubutabera n’ibindi.

Mohamed Ould Abdel Aziz yavuye ku butegetsi mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages