Abanyamategeko be babwiye AFP ko uwo mugabo w’imyaka 65 yajyanywe mu bitaro bya gisirikare kuwa Gatatu, mu murwa mukuru Nouakchott.
Aziz wayoboye Mauritania guhera mu 2008 kugeza mu 2019, yajyanywe mu bitaro igitaraganya ariko abanyamategeko be bavuze ko bataremererwa kujya kumusura.
Basabye Leta kumwohereza mu mahanga aho bafite ubushobozi bwo kumuvura kuko batizeye ko muri Mauritania babasha kumwitaho.
Abanyamategeko kandi basabye umucamanza kurekura umukiliya wabo kuko arembye.
Urukiko rw’i Nouakchott mu Ugushyingo uyu mwaka rwanze kurekura Aziz kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha yakoze.
Umuryango wa Aziz ku wa Gatatu watangaje ko ufite impungenge z’uko ubutegetsi bushaka kumwikiza kuko kumwikiza mu bya politiki byabananiye.
Uyu mugabo wahoze ayobora Mauritania akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, kubona amafaranga mu buryo butubahirije amategeko, kwigwizaho umutungo, kubangamira ubutabera n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!