Iyi mpanuka yabereye ahitwa Tintane mu birometero 800 uvuye mu murwa mukuru wa Nouakchott aho ipine ry’imodoka yarimo ryaturitse igenda, ihita ita umuhanda.
Uyu muhungu w’imyaka 24 wa Perezida Mohamed Ould Abdelaziz,yapfuye ubwo yari yerekeje mu Burasirazuba bw’Igihugu gutanga imfashanyo binyuze mu muryango yashinze witwa ‘Rahma’.
Ikinyamakuru L’Authentique kivuga ko muri iyi mpanuka haguyemo uwari ushinzwe itumanaho muri uyu muryango bari kumwe mu modoka.
Mu mwaka wa 1981 umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Senegal Leopold Sédar Senghor nawe yahitanwe n’impanuka y’imodoka.



















TANGA IGITEKEREZO