00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Me Nyarugabo yahishuye ko amategeko areba ubwenegihugu muri RDC yibasira Abatutsi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 May 2026 saa 09:13
Yasuwe :

Me Moïse Nyarugabo wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje uburyo itegeko ry’icyo gihugu rugena ko uhawe ubwenegihugu bw’ikindi gihugu ahita atakaza ubwaho bigamije guheza Abanyecongo b’Abatutsi bashinjwa kuba Abanyarwanda.

Ubwo yaganiraga n’Umushakashatsi mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, Dr. Bojana Coulibaly mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro ya YouTube witwa One Nation Radio, yagaragaje uburyo hari abandi Banye-Congo bafite ubundi bwenegihugu kandi ntawe ubavuga ariko byagera ku bo mu bwoko bw’Abatutsi bikaba ikibazo.

Ati “Abagize Guverinoma batandukanye, abasenateri benshi n’abadepite n’umuryango wose wa Perezida ni Ababiligi. [...]. Ikibazo ni itegeko kandi birakomeye muri iki gihugu kuko itegeko rigenga ubwenegihugu rireba bamwe ariko abo bandi ntiribareba.”

Yasobanuye ko iryo tegeko uko ryanditse rigaragaza ko iyo umuntu afite ubundi bwenegihugu atakaza ubwa Congo ariko mu by’ukuri ibyo bikorwa bikibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

Ati “Mu by’ukuri itegeko rigenga Ubwenegihugu ririho nk’igikoresho cyo gukandamiza Abatutsi bafata nk’Abanyarwanda. Ubwo nari mu Nteko Ishinga Amategeko nigeze gutanga igitekerezo ko twakwemera ubwenegihugu bubiri ariko abandi bose bandebye nk’umujura. Baravuze ngo turyamutse twemereye ubwenegihugu bubiri Abanyarwanda bose bashirira muri Congo.”

Yavuze ko mu by’ukuri ingingo y’ubwenegihugu muri RDC atari ikintu kijyanye n’amategeko nk’uko babyakagenze ahubwo ari ingingo ishingiye ku marangamutima yo kuvuga ngo uyu ni Umututsi kandi ubwo ni Umunyarwanda.

Yagaragaje ko ubundi uko iryo tegeko rimeze rigaragaza ko Umunye-Congo wari uhatuye kuva mbere y’Ubukoloni aba afite Ubwenegihugu kandi ko ibyo nta kibazo ariko ko birengagiza uko ab’Abatutsi bakabibasira nkana.

Yagaragaje ko uko iryo tegeko rivuga ubundi nta kibazo ryari riteye kuko n’ubundi Abanye-Congo bari batuye mbere y’ubwigenge ariko byagera ku b’i Rutshuru, Masisi n’i Mulenge Abatutsi baho bagasiragizwa bazira ko bakatiweho imipaka n’Abakoloni kandi barahoze na bo batuye.

Ati “Ntidukurikiza iryo tegeko ahubwo tugendera ku bihuha tugashingira ku buryo abantu bagaragara no kugendera ku marangamutima.”

Me Nyarugabo yagaragaje ko igishimangira uburyo muri RDC ubwenegihugu ari ikintu kidashingira ku kuri ari uko mbere y’uko Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu akatirwa kwicwa Abanyamategeko ba Leta babanje kuvuga ko atari Umunye-Congo bagira ngo babyuririreho bamwita umwanzi w’Igihugu ariko nyuma biza kuburirwa ibimenyetso.

Itegeko Nshinga ryo mu 2006 RDC igenderaho rigena ko buri bwoko bwari butuye muri icyo gihugu ubwo cyabonaga Ubwigenge buba ari Abanye-Congo nyabo kandi harimo n’Abatutsi ariko kuko bashinjwa kuba Abanyarwanda kandi ubwenegihugu bubiri butemewe, bakunze gufatwa nk’abanyamahanga kugeza n’ubu icyo Igihugu ntikibiyumvamo nk’abaturage bacyo.

Abanye-Congo b'Abatutsi bakandamizwa n'amategeko agenga ubwenegihugu nyamara abafite ubw'u Bubiligi ntabarebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages