Ibi yabitangaje ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro radio ya Moses Kalangwa, Umucuruzi mu Mujyi wa Kayuga akaba n’umunyamuryango wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.
Ati “Muri Nzeri nzaba nujuje imyaka 71. Ariko n’ubwo ndi umukambwe, jye niyumva nk’ufite imyaka 30. Impamvu y’ibi ni uko ntanywa inzoga, kandi sinjye no mu bindi bikorwa bishobora kumviramo kwandura agakoko gatera SIDA.”
Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Museveni yakomeje avuga ko iyo ataza kuba umunyembaraga, atari gushobora kurwanya ubutegetsi bw’igitugu nk’ubwa Idi Amin n’ubwa Milton Obote.
Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986 ahiritse Idi Amin na Milton Obote,mu myaka 28 amaze ku butegetsi ubukungu bwa Uganda ntibwakunze guhungabana kandi iki gihugu gifite gahunda zihamye zo guhangana n’icyorezo cya SIDA n’ubwo ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ababana n’ubwandu bw’ako gakoko muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO