Gusa hari ababona bageze mu zabukuru bagatangira kuraga abana babo ibyo batunze ngo hato batazabirwaniramo umubyeyi wabo amaze gupfa.
Kuri Musenyeri Desmond Tutu wapfuye tariki 26 Ukuboza 2021, ngo yari yaramaze gutegura ibyo yazakorerwa mu gihe azaba yapfuye na cyane ko nubwo imyaka yari imaze kwicuma ariko yari amaranye igihe kinini uburwayi bwa kanseri.
Dr Mamphela Ramphele umwe mu bayoboye ikigo kizajya gikurikirana umutungo mu by’ubwenge wa Desmond Tutu, yahishuye ko mbere y’uko uwo mukambwe wafatwaga nk’intwari mu mateka ya Afurika y’Epfo yitaba Imana, yari yaratoranyije indirimbo azaririmbirwa mu ishyingurwa ndetse na Kolari izamuririmbira.
Uyu mugore yemeje ko ibyifuzo bya Desmond Tutu bizubahirizwa nkuko yari yarabisabye mbere yo gupfa.
Uretse kuba yari yatoranyije korari agahitamo n’indirimbo izaririmbwa mu bihe byo kumusezeraho bwa nyuma, yasabye ko yazashyingurwa mu isanduku iciriritse kandi abamushyigura bakabikorana urukundo.
Ramphele yagize ati “Yahisemo indirimbo na Korari izamuririmbira kandi azahabwa ubwo burenganzira. Ariko ntiyifuzaga ko hazakoreshwa isanduku itatse cyane, yifuje ko nta karasisi ka gisirikare kazakorwa kuri we urukundo rurahagije.”
Inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Desmond Tutu yatangajwe ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021. Yitabye Imana afite imyaka 90, ariko yari amaranye uburwayi bwa kanseri imyaka irenga 20.
Iyi nkuru yabaye incamugongo ku banyafurika muri rusange by’umwihariko abany-Afurika y’Epfo kubera uruhare yagize mu kurwanya ivanguraruhu rya Apartheid muri icyo gihugu.


Ibitekerezo 0