Ku itariki ya 5 Gicurasi 2017, nibwo Kafando yashyizwe kuri uyu mwanya, aho mu byo azaba ashinzwe harimo kuyobora no gukurikirana ibikorwa bya Loni bijyanye no guharanira amahoro n’iterambere rirambye mu Burundi.
Kafando azanatanga umusanzu mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burundi byatangijwe n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC.
Uyu mugabo w’imyaka 75 afite ubunararibonye muri politiki aho yagize uruhare runini mu kugarura amahoro muri Burkina Faso, ubwo yari Perezida w’inzibacyuho kuva mu Ugushyingo 2014 kugeza mu Ukuboza 2015.
Yanabaye kandi intumwa ihoraho ya Burkina Faso muri Loni hagati ya 1981-1982 no muri 1998 kugeza 2011. Naho 1982-1983 yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu.
Michel Kafando afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi mu bya politiki yakuye muri Kaminuza ya Paris-Sorbonne muri 1990.



















TANGA IGITEKEREZO