00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MIDIMAR ngo nta mpunzi y’Umurundi irasohoka mu nkambi ngo itahuke

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 1 August 2015 saa 09:23
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza mu Rwanda (MIDIMAR) ibinyujije ku muyobozi ushinzwe gutangaza amakuru Frederic Ntawukuriryayo, ivuga ko nta mpunzi n’imwe iratahuka iturutse mu nkambi.

Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe gutangaza amakuru muri MIDIMAR avuga ko nta mpunzi n’imwe iri mu nkambi yo mu Rwanda iri gutaha.Abivuze nyuma y’uko hari havuzwe amakuru ko bari gutaha ku bwinshi.

Yagize ati “Kugeza ubu muri Raporo twakira zituruka mu nkambi zose, nta mubare w’abataha tubona bava mu nkambi ahubwo turi kwakira abandi bahunga.Ku munsi w’ejo twakiriye 94 naho umunsi wabanje 108..abatahuka ntitubamenya.”

Ibi kandi abihurizaho na Pasitori Jean Bosco Ukwibishatse uyobora impunzi mu nkambi ya mahama uvuga ko ntawe urataha usibye abinjira bahunga.

Yagize ati “Icyatumye duhunga turakizi nyakubahwa[…]twahunze kubera ingorane zari zihari…rero ntakiragaragara ko abafite imbunda kuba bakiri mu baturage ko umutekano wabonetse.”

Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze ubwo yasuraga impunzi z'Abarundi mu Nkambi ya Mahama

Abategetsi bo mu Burundi bo bavuga ko abarundi bari gutahuka ku bwinshi ndetse Perezida Nkurunziza aheruka kuvuga ko umukozi wa Leta utazaboneka ku kazi cyangwa umunyeshuri utazagaragara ku ishuri azafatwa nkudahari.

Gusa Ntawukuriryayo avuga ku biyandikishije babaga mu mijyi bagataha iyi Minisiteri itabimenya kuko iyo batashye batari mu nkambi nta buryo byamenyekana.

Yagize ati “Abarundi bari mu mijyi ntabwo tumenya imibereho yabo ya buri munsi,iyo atashye ntabwo agaruka kutubwira ngo ndatashye kandi ni uburenganzira bwe.

MIDIMAR itangaje ibi mu gihe hari amakuru yavugaga ko Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo mu Burundi yo iherutse gutangaza ko hamaze gutahuka abagera ku 12,000.

Abarundi batangiye guhungira mu Rwanda muri Mata uyu mwaka, ubu bakaba bamaze kurenga ibihumbi 67.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages