00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni ziyingayinga esheshatu z’Abanyarwanda nibo bazatora Abadepite

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 September 2013 saa 05:33
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamaze gushyira ahagararaga lisiti ntakuka y’Abanyarwanda bazitabira amatora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 16 Nzeri 2013, aho abazatora benda kugera kuri miliyoni esheshatu dore ko ari miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana acyenda mirongo itanu na bitatu, Magana atatu na mirongo itanu n’umwe (5,953,351).
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi komisiyo ribigaragaza, abazatora baherereye mu ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ndetse hakaniyongeraho (…)

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamaze gushyira ahagararaga lisiti ntakuka y’Abanyarwanda bazitabira amatora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 16 Nzeri 2013, aho abazatora benda kugera kuri miliyoni esheshatu dore ko ari miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana acyenda mirongo itanu na bitatu, Magana atatu na mirongo itanu n’umwe (5,953,351).

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi komisiyo ribigaragaza, abazatora baherereye mu ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ndetse hakaniyongeraho abari hanze y’u Rwanda.

Muri aba bazatora Intara y’Amajyepfo ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abazatora, dore ko yihariye 24,2%, bangana n’abaturage 1,437,929, Intara y’i Burengerazuba ni yo ikurikira yihariye 23,4% n’abaturage 1,394,031, igakurikirwa n’iy’i Burasirazuba yihariye 23,4 n’abaturage 1,393,560, Intara y’Amajyaruguru ifite 16,8% bazatora bangana na 1,000,116 , Umujyi wa Kigali wo ufite 11,7% bangana na 696,381, na ho ababa mu mahanga bakaba bangana na 0,5% bahwanye na 31,514.

Prof. Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’amatora atangaza ko uku gusohora lisiti ntakuka y’abagomba gutora, biteganywa n’itegeko rigenda amatora nimero 27/2010 ryo kuwa 19 Kanama 2010 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo ya 15, iteganya ko lisiti y’itora ntakuka itangazwa mu minsi 15 mbere y’umunsi w’itora. Amatora y’abadepite azaba kuwa 16 Nzeri 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages