Ibi ni ibyatangajwe na Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza nayisumbuye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Fecebook, yagaragaje ingingo eshanu zijyanye na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Itangazo yatanze rigira riti:
Minisiteri y’Uburezi iributsa abayobozi b’amashuri ibi bikurikira:
1. Kwirinda kugira abanyeshuri bahutazwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda yo gufasha abanyeshuri biga bataha gufatira amafunguro ku ishuri:
Kuba umunyeshuri ataratangirirwa n’ababyeyi be cyangwa abamurera umusanzu ntibikwiriye kuba impamvu yo kuvutswa uburenganzira bwe bwo kwiga;
Hakwiriye gukoreshwa ubundi buryo bwo gushishikariza ababyeyi be kuwumutangira butari ukumwirukana, cyane ko abenshi iyo birukanywe batagaruka bityo bikaba byakongera imibare y’abata ishuri yari isanzwe iri hejuru.
2. Mu gihe ababyeyi babo batarabyumva ngo babatangire umusanzu wo gusangira n’abandi, abanyeshuri batuye hafi y’ishuri ntibakwiriye kubuzwa kujya gufatira amafunguro iwabo.
Ibi ariko bigomba guherekezwa no gukomeza ubukangurambaga kuri abo babyeyi, bagaragarizwa ibyiza byo gufasha abana babo gusangira na bagenzi babo nko gusabana, kwidagadura, guhugurana binyuze muri Health clubs, gukurikirana ibiganiro kuri gahunda zitandukanye (ubuzima bw’imyororokere, gahunda ya ndi umunyarwanda...) ndetse n’ababyeyi bakerekwa inyungu babifitemo nko kubona umwanya wo kwikorera imirimo yabo batuje badahangayikijwe no gutegurira abana ibyo bari burye saa sita batashye...
3. Kwitwararika isuku ihagije y’ahategurirwa amafunguro, iy’ibikoresho byifashishwa mu kuyategura ndetse n’iy’abayategura;
4. Aho bigaragara ko bake aribo bashobora gutanga umusanzu ku buryo utahaza bose, hakwiriye kwigwa uburyo bwo kunganira uwo musanzu utangwa na bake (nko kwifashisha abafatanyabikorwa, ikigega cy’uburezi cy’Akarere...) ku buryo n’abatishoboye bafashwa gusangira n’abandi, byananirana gahunda yo gutekera ku ishuri ikaba ihagaze by’agateganyo abanyeshuri bose bakajya bataha saa sita gufatira amafunguro iwabo bakagaruka saa munani aho kugira ngo habe igice kimwe cy’abarya n’icy’abatarya.
5.Kubahiriza ihame ry’uko iyi gahunda ishingiye ku babyeyi ubwabo. Nibo bagomba kugena umusanzu utangwa n’uko utangwa, gucunga umusanzu watanzwe no gufata ibyemezo byose birebana n’iyi gahunda ku rwego rw’ishuri.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yatangiye muri Kamena 2014. Ubwitabire muri rusange buri ku gipimo cya 63% mu gihugu hose. Ministeri y’Uburezi igaragaza ko mu Umujyi wa Kigali uri imbere mu kuyitabira ku gipimo cya 83%, Uburasirazuba bukurikiraho ku gipimo cya 77%, Amajyepfo kuri 65% mu gihe mu Majyaruguru biri hasi ku gipimo cya 45%.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bayigize itegeko rituma nta mwana wasubira iwabo saa sita, nubwo yaba atuye hafi y’ishuri. Imibare igaragaza ko mu mpera z’Ukwakira 2014, abanyeshuri bashobora kurya ku mashuri banganaga na 65% , mu mashuri 1084 yose yari yaratangiye kugaburira abana ku ishuri. Mu turere dutandatu ho, abaryaga ntibageraga kuri 50%.
Aho yabashije kugera ku ntego, yatumye abana barya ku ishuri barushaho gutsinda , nyuma ya saa sita amasomo agatangirira igihe kuko batakererwaga ndetse bakiga neza bamwe badasinzirizwa n’inzara. Ikindi cyagaragaye nuko ku mashuri make aho abana bose bafatira hamwe ifunguro, byatumye basabana, kandi bameze neza ku mubiri.



















TANGA IGITEKEREZO