Uyu musaza wo muri teritwari ya Fizi, yafashwe nyuma y’iyo drone igisirikare cyohereje mu kirere ntigaruke, bakamushinja ko ashobora kuba azi aho iri kuko yarengeye mu mitungo ye iri hafi aho.
Bivugwa ko uyu musaza usanzwe akora akazi k’ubwarimu, atuye mu birometero birindwi uvuye hafi y’ibirindiro bya FARDC.
Hari amakuru avuga ko uwo musaza ashobora kuba arengana, ko drone yaburiwe irengero kubera amakosa ya tekiniki yakozwe n’umusirikare wayigurutsaga.
Hari uwagize ati “Umusirikare wayikoreshaga yari yasinze. Yarayiyoboye iragenda ariko yibagirwa kuyigarura.”
Sosiyete sivile yo muri Fizi yamaganye iryo fungwa, basaba ko uwo musaza yarekurwa.
Bivugwa ko kuri uyu wa Kabiri abasirikare ba FARDC biriwe hafi y’aho uwo musaza atuye bari gusaka ngo barebe niba nta muturage wayitwaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!