Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasuye igihugu cya Angola, mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Nkuko Portalangop yabitangaje, Mushikiwabo yageze i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2013.
Uru rugendo rugamije gukomeza gutsura umubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ruzamara amasaha 24.
Muri gahunda y’urugendo rwe, Mushikiwabo azabonana na mugenzi we wa Angola Georges Chikoti ku wa Kabiri tariki ya 18 kamena 2013.
Ifoto: Portalangop



















TANGA IGITEKEREZO