Abinyujije kuri Twitter, Ngrebada yatangaje ko yashyikirije Perezida Faustin-Archange Touadéra ubwegure bwe n’ubwa Guverinoma yari ayoboye.
Firmin Ngrebada yabaye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique guhera tariki 25 Gashyantare 2019 nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro.
Uku kwegura kwa Guverinoma kuje nyuma y’amezi atandatu Perezida Faustin-Archange Touadéra atorewe manda ya kabiri.
Centrafrique yinjiye mu ntambara mu 2013. Nubwo ingabo za Loni n’iz’ibihugu by’inshuti zagize uruhare mu kagarura amahoro, haracyari ibibazo by’umutekano bitezwa n’inyeshyamba mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!