00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yashinje Israel kumutera ubwoba

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 February 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor yavuze ko we na bamwe mu bagize umuryango we bakiriye ubutumwa bw’intasi za Israel bubatera ubwoba nyuma y’urubanza igihugu cye cyashinjemo Israel gukora Jenoside.

Minisitiri Naledi yavuze ko ahangayikishijwe n’umuryango we kuko mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bugaragaramo amazina y’abana be. Gusa yongeyeho ko nubwo intasi za Israel ziri kubibasira badakwiye kugira ubwoba, ahubwo ko bafite gahunda yo gukomeza kurega iki gihugu na cyo gikomeje intambara kuri Gaza.

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko Igihugu cye kimaze iminsi ku gitutu cy’ibigo by’ubutasi bitandukanye nyuma y’urubanza cyarezemo Isarel kikanasabira Minisitiri w’Intebe wacyo, Benajamin Netanyahu gufatwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo akurikirwanwe.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rwa Loni rwaburanishije urubanza Israel yarezwemo na Afurika y’Epfo, rwanzura rutegeka iki gihugu cyarezwe guhagarika bwangu ibikorwa bya Jenoside.

Uwo mwanzuro ariko nta kintu na kimwe Israel yigeze iwukoraho ari na ho Afurika y’Epfo ihera ivuga ko ishaka gukomeza ikirego cyayo kuko Israel yakomeje kwica abasivile b’Abanyaplesitine.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Afurika y'Epfo, Naledi Pandor avuga ko we n'abana be bari guterwa ubwoba na Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages