Minisitiri Nasser yabivugiye i New York ku wa 25 Nzeri 2019, mu nama ya 10 yiga ku gukumira ibikorwa by’iterabwoba, ihuza abaminisitiri b’ibihugu byishyize hamwe mu kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa yiswe Global Counter Terrorism Forum (GCTF).

Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri Nasser na mugenzi we w’u Buholandi, Stef Blok, yasize Maroc yari irangije manda yo kuyobora iryo huriro ifatanyije n’u Budage, yongeye gutorerwa uwo mwanya kuko yitwaye neza, ikazafatanya na Canada.

Uyu mwanzuro ushingiye ku kuba Maroc yaragaragaje imikorere myiza mu gukumira ibikorwa by’iterabwoba mu bihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu byiyemeje kurirwanya no ku rwego mpuzamahanga.

Ni urugendo rwagezweho hagendewe ku bitekerezo n’ubunararibonye by’Umwami Mohammed VI, bishingiye ku mavugurura mu by’ubukungu, politiki, imyemerere n’imibereho myiza y’abaturage bijyanye no kurwanya amacakubiri n’icyahungabanya umutekano.

Minisitiri Nasser yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushyiraho ingamba zo kurwanya no gukumira ibikorwa by’iterabwoba mu muryango, muri Afurika no ku rwego rw’Isi kandi kigakomeza kugendera ku murage waranze imiyoborere y’igihe icyo gihugu cyari gifatanyije n’u Budage.

Yagaragaje ko umwaka wa 2018 Afurika yahuye n’ibizazane byinshi bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, aho ibihugu byo mu gace k’Ubutayu bwa Sahara byakibasiye inshuro enye ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2012.

Minisitiri Nasser yavuze ko muri ako gace hagati y’Ugushyingo 2018 na Werurwe 2019, abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba biyongereye mu buryo bukabije aho bavuye kuri 300% bagera ku 7000% ugereranyije n’imyaka yabanje.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2019, Afurika yagabweho ibitero by’iterabwoba birenga 200, bishegesha abarenga 5000 biganjemo abasivili n’abashinzwe umutekano.

Mu karere k’Ubutayu bwa Sahara, mu 2010 hari umutwe umwe w’iterabwoba ariko uyu munsi hakorera irenga 12.

Minisitiri Nasser ati “Ukwiyongera kw’intagondwa muri Afurika bishobora gutuma iterabwoba ryiyongera ku rwego rw’Isi, ntibishegesha ahazaza h’umugabane gusa ahubwo binashegesha n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo dukumire ko byamera gutyo, hakenewe kumva no gusesengura neza impamvu zitera kwirema kw’imitwe y’iterabwoba muri Afurika, guteza imbere ubumenyi mu by’umutekano bujyanye n’uko iterabwoba rifata indi ntera.”

Minisitiri Nasser yavuze ko mu myaka ine yashize igihugu cye gifatanyije n’u Buholandi kuyobora GCTF byashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni zirimo gukaza umutekano ku mipaka, gukumira ibikorwa bikwirakwiza ubuhezanguni byifashishije ikoranabuhanga, kurinda abaturage, gukumira no kurwanya imvururu zishingiye ku iterabwoba n’icyazitera n’ibindi.

Muri iyi nama hemerejwemo ingamba zitandukanye zirimo kongera uruhare rw’abagore mu kurwanya ubuhezanguni, kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byifashisha indege zitagira abapilote, hanemezwa amasezerano y’ubufatanye na New York mu gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Hanatangijwe ubufatanye hagati ya Amerika, Jordania, u Busuwisi na Nigeria mu guhana ubufasha mu by’umutekano wo mu mazi no gukumira iterabwoba, gutanga ubutabera ku bakoze ibyaha by’iterabwoba no kubahanahana n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Maroc, Nasser Bourita, yasabye ubufatanye bwihariye mu kurwanya iterabwoba muri Afurika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Maroc, Nasser Bourita, yasabye ubufatanye bwihariye mu kurwanya iterabwoba muri Afurika

[email protected]