Umugaba Mukuru w’Ingabo, Joseph Kinyua, yavuze ko bababajwe n’urupfu rwa Rt. Gen Joseph Nkaissery waguye mu bitaro bya Karen mu Mujyi wa Nairobi, amasaha make agiye gukora ibizamini by’ubuzima. Ntabwo higeze hatangazwa icyateye urupfu rwe.
Abanya-Kenya baritegura kujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho bazatora Umukuru w’Igihugu, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Abayobozi b’inzego z’ibanze mu itora riteganyijwe ku wa 8 Kanama.
Perezida Uhuru Kenyatta azaba ahanganye na Raila Odinga bamaze igihe batajya imbizi mu bijyanye na Politiki y’iki gihugu.
Ibiro Ntaramakakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko bamwe mu baturage b’iki gihugu bafite ubwoba ko hashobora kuzongera kuba imvururu nk’izabaye mu 2007 zigasiga abasaga 1200 bishwe mu myivumbagatanyo ishingiye ku moko.
Gusa amatora yo mu mwaka wa 2013 yo yarangiye mu mahoro.
























TANGA IGITEKEREZO