Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Paul Makonda, uyobora Umujyi wa Dar es Salam yagiye ahakorera televiziyo ya Clouds FM ari kumwe n’abapolisi batandatu, ubundi asaba ko banyuzaho amashusho ashinja umwe mu ba pasiteri bakomeye muri iki gihugu kubyarana n’umugore utari uw’isezerano.
Uyu mu pasiteri wanaje ku rutonde rw’abavugwaho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, yari asanzwe afitanye ibibazo byihariye na Makonda.
Abakozi b’iyi televiziyo ariko banze gushyiraho amashusho, Makonda ufitanye umubano ukomeye na Magufuli abatera ubwoba avuga ko azabafunga.
Nyuma y’uko iki kibazo kibaye, Nape Nnauye yasuye ahakorera Clouds FM, ndetse yamagana ibyakozwe na Makonda asaba ko akorwaho iperereza.
Nk’uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ibivuga, ngo Perezida Magufuli yagaragaje ko ashima ibyakozwe na Makonda, ndetse ku wa kane afata umwanzuro wo gusimbuza Nnauye ku mwanya wa Minisitiri w’itangazamakuru.
Nyuma yo kwirukanwa Nnauye yavuze ko yageragezaga gukora inshingano ze, asaba abaturage kutamuhangayikira ahubwo bagahangayikishwa n’aho igihugu cyabo kiri kwerekeza.
Nubwo hari bamwe bakomeje kugaragaza ko batishimiye imiyoborere ya Magufuli, waranzwe no kwirukana abayobozi batubahiriza neza inshingano zabo, ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko akunzwe n’abaturage ba Tanzania ku kigero cya 80%.



















TANGA IGITEKEREZO