00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri wo mu Bwongereza yasohotse mu nama i Dubai, ajya mu matora ku Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 December 2023 saa 04:34
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe umutekano w’ingufu na gazi mu Bwongereza, Graham Stuart, yasohotse bitunguranye mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe iri kubera i Dubai, COP28, asubira mu gihugu cye kwitabira itora ryemeza cyangwa rigahakana niba u Rwanda ari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abimukira.

Reuters yatangaje ko Minisitiri Stuart yari ahagarariye Guverinoma y’u Bwongereza muri iyi nama igamije gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo hirindwe ingaruka mbi zayo.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yemeje ko koko Minisitiri Stuart yavuye muri iyi nama kugira ngo yifatanye n’abandi bashingamategeko mu gutora kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, kandi ngo iki gikorwa nikirangira, arasubira i Dubai.

Ati “Yagarutse ngo yitabire Inteko ariko arasubiraho mu mwanya.”

Hari abagaragaza ko gusohoka muri iyi nama kwa Minisitiri Stuart ari ikimenyetso kigaragaza ko Guverinoma y’u Bwongereza, nta gaciro iha gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, mu gihe ikirere gikomeje guteza ibyago byinshi mu batuye Isi birimo amapfa, inzara n’imyuzure.

Biteganyijwe ko iri tora riba ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023. Ni mu gihe bamwe mu bagize inteko barimo ab’ishyaka ry’aba-Conservateur riyoboye guverinoma bamaze iminsi bagaragaza ko badashyigikiye iyi gahunda.

Minisitiri ushinzwe umutekano w’ingufu na gazi mu Bwongereza, Graham Stuart

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages