Uyu muyobozi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri Uganda nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri Sudani y’Epfo.
Ati “ Ni ibijyanye n’amako, ni amako nta kabuza, kubera ibyo rero ni Jenoside.”
Intambara muri Sudani y’Epfo yatangiye mu Ukuboza 2013 imaze gufata indi ntera ishingiye ku bwumvikane buke hagati y’abaturage badahuje ubwoko.
Ishyamiranyije impande ebyiri harimo rumwe bw’ubwoko bw’aba-Dinka n’urw’aba-Nuer; amoko abiri akomeye muri iki gihugu.
Perezida Salva Kiir w’umu-Dinka n’uwahoze ari Visi Perezida we, Riek Machar, batangiye imirwano ishingiye ku kwigarurira ubutegetsi mu 2013.
BBC yatangaje ko umujyanama wa Loni ku kurwanya Jenoside, Adama Dieng, yigeze kuvuga ko ibibera muri iki gihugu bifite aho bihuriye na Jenoside. Kugeza ubu, abantu barenga miliyoni eshatu bakuwe mu byabo n’iyi mirwano.
Gusa Minisitiri w’Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei, we yatangaje ko amagambo ya Patel adakwiye ndetse agamije kuyobya abantu.



















TANGA IGITEKEREZO