Urukiko rwakatiye urwo gupfa abantu 185 ariko rusigira ijambo rya nyuma umukuru w’idini ya Isiramu muri icyo gihugu.
Bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abapolisi 11 muri Kanama mu mujyi wa Kerdasa mu burengerazuba bwa Cairo mu gihe cy’imyivumbagatanyo y’abashyigikiye uwahoze ari perezida na polisi.
Igitero cyahitanye abo bapolisi cyabaye umunsi umwe n’igihe abashinzwe umutekano batatanyaga imbaga z’abashyigikiye Morsi bakabicamo benshi.
Abakatiwe bemerewe kujurira ariko umwanzuro wa nyuma ukazatangwa nyuma y’uko umukuru w’idini rya Isiramu muri icyo gihugu agize icyo abivugaho.
Leta ya Misiri yakunze kunengwa gucira abantu urwo gupfa cyane cyane ubwo yarukatiraga abantu 1200 mu manza ebyiri. Nyuma 1000 muri bo baje gukatirwa ibindi bihano hasigara 200 gusa.
Mohamed Morsi yavanywe ku buyobozi n’igisirikare muri Nyakanga nyuma y’imyigaragambyo ikomeye imwamagana, asimburwa n’uwahoze ari umugaba w’ingabo Abdul Fattah el-Sisi.



















TANGA IGITEKEREZO