Iki gisasu cyaturikiye iruhande rwa Catedrale ya St Mark kandi cyanangije urundi rusengero rwitiriwe Mutagatifu Petero, zombi ziherereye mu gace kamwe.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu nta wurigamba gutega ikigisasu cyaturitse ahagana saa mbili za mu gitondo (GMT).

Mu 2013 abandi bantu babiri biciwe hafi y’iyi Cathdrale St Mark, ubwo abo mu idini ry’aba-Orthodox bari mu bikorwa byo kunamira bagenzi babo bane bari baguye mu mirwano n’abaturage bahatuye.

Ni mu gihe kandi ku wa Gatandatu hari abapolisi batandatu bahitwanye n’ikindi gisasu cyaturukiye mu muhanda werekeza Giza, igikorwa kigambwe n’umutwe wa Hasm.

Iki gisasu cyangije inyubako kinahitana ubuzima bw'abari bayirimo
Iki gisasu cyangije inyubako kinahitana ubuzima bw'abari bayirimo
Abamagana iki gitero bari hanze ya Kiliziya ari benshi
Abamagana iki gitero bari hanze ya Kiliziya ari benshi

[email protected]