00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Abantu 40 baguye mu mvururu kuri stade

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 9 February 2015 saa 02:10
Yasuwe :

Abantu 40 baguye mu mvururu zabaye hagati ya Polisi n’abari bagiye kureba umukino wa ruhago wahuzaga ikipe ya Zamarek na Enbi.
Uyu mukino wa mbere wa shampiyona wari ugiye kuba muri iki gihugu witabiriwe n’abafana mu gihe kuva mu mwaka wa 2012 nta mufana n’umwe wari wemerewe kwinjira muri sitade uretse mu gihe hakina ikipe y’igihugu.
Aljazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mukino wagombaga kwitabirwa n’abantu ibihumbi 10 byaje kurangira bamwe bashatse kwinjira ku ngufu batangira (…)

Abantu 40 baguye mu mvururu zabaye hagati ya Polisi n’abari bagiye kureba umukino wa ruhago wahuzaga ikipe ya Zamarek na Enbi.

Uyu mukino wa mbere wa shampiyona wari ugiye kuba muri iki gihugu witabiriwe n’abafana mu gihe kuva mu mwaka wa 2012 nta mufana n’umwe wari wemerewe kwinjira muri sitade uretse mu gihe hakina ikipe y’igihugu.

Aljazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mukino wagombaga kwitabirwa n’abantu ibihumbi 10 byaje kurangira bamwe bashatse kwinjira ku ngufu batangira guhangan na polisi yaje kubatera ibyuka biryana mu maso maze muri uwo mubyigano hapfiramo byibuze 40.

Minisitiri W’intebe wa Misiri Ibrahim Mahlab yatangaje ko imikino yo mu cyiciro cya mbere yose ihagaritswe mu kitagenwe.

Mu mwaka wa 2012 muri iki gihugu abantu 74 baguye mu mvururu zari zabereye kuri sitade ya Port-Saïd mu mukino wahuzaga ikipe ya Al-Masry na Al-Ahly zo muri iki gihugu.

Abantu 25 biravugwa ko ari bo bakomeretse, mu gihe abapfuye batangajwe ibitangazamakuru bimwe bivuga byibuze abagera kuri 30, abandi bakavuga 40.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages