00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Abanyamakuru ba Afurika ni mwe muzubaka ibihugu byanyu - Perezida Sisi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 February 2015 saa 11:54
Yasuwe :

Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yasabye abanyamakuru ba Afurika guhaguruka bagatanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo kuko nibatawutanga na bo batazawuhabwa ku yindi migabane, kandi ijya kurisha ihera ku rugo.

Ku wa kane tariki ya 19 Gashyantare 2015, abantu 29 barimo abanyamakuru n’abakora imirimo bifitanye isano bakiriwe na Perezida wa Abdel Fattah el-Sisi mu biro bye i Caire, mu ruzinduko bamazemo iminsi basura igihugu cya Misiri.

Ibibazo bitandukanye Perezida Sisi yabajijwe n’abanyamakuru yabisubizaga aganisha ku bumwe bwagombye kuranga abanyafurika aho kubatanya.

Bimwe muri byo yavuze ko ateganya kuzasura ibihugu birimo u Rwanda nabona umwanya muri uyu mwaka, ndetse n’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byose, ashimangira ko abanyafurika bagombye gusabana kuko bahuriye kuri byinshi asanga bibagira abavandimwe, nk’uruzi rwa Nili ruhuje ibihugu byinshi birusangiye.

Ati “Ntacyagombye kudutanya, ahubwo Nili ni umutungo kamere ukwiye kugirira buri gihugu akamaro, bityo tukazasigira umurage mwiza n’abazadukomokaho.”

Abanyamakuru n'abandi bakora ibisa n'Itangazamakuru bamaze hafi icyumweru basura Misiri

Avuga ku itangazamkuru, Sisi ntiyariye iminwa ku binyamakuru usanga bihora byandika inkuru zisebya iki gihugu. Yirinze kuvuga izina ryabyo, ariko byakunze kuvugwa ko televiziyo y’abarabu yo muri Qatar yashyigikiye ishyaka ry’abavandimwe b’abayisilamu mu bikorwa byahungabanyije umutekano wa Misiri mu minsi yashize.

Yahuje aya makuru atanga ibisobanuro no ku miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi ihora ishyira Misiri inyuma ku rutonde rw’ibihugu mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu no mu bwisanzure bw’Itangazamakuru, kuko muri uyu mwaka icyo gihugu cyashyizwe ku mwanya w’158.

Perezida Sisi yashimangiye ko ubwo bwisanzure buhari, kuko hari abantu basaga 1500 bakora mu bijyanye n’Itangazamakuru bashinze ibitangazamakuru n’umubare munini w’abanyamakuru.

Abanyamakuru banasuye ingabo za Misiri

Gusa ngo hari abanyamakuru batitwaye neza mu bibazo byagwiririye iki gihugu bakora bitari ibya kinyamwuga, aho yavuze ko bidakwiye ko ufata amafoto ahantu usanze ikibazo, ugahita utangaza ko hari abantu leta yibagiwe kandi utayibajije.

Ati “Ibyo ntabwo uba wubaka, hari igihe biba atari ukubibagirwa, ahubwo ari ubushobozi buba butaraboneka, cyangwa budahagije.”

Ahereye ku mbaraga itangazamakuru rifite mu kubaka igihugu cyangwa kugisenya mu gihe ritakoreshejwe neza, Perezida Sisi yasabye aba banyamakuru kunoza akazi kabo, bakagakora mu nyungu z’umugabane wa Afurika iki gihugu cyibonamo cyane kandi cyatangiye guhagurukira ikibazo cyo kubonwa ahandi kurenza muri uyu mugabane.

Ati “Duhereye kuri ibyo byose Afurika irabakeneye, ibihugu byanyu birabakeneye, ni mwebwe abanyamakuru ba Afurika, muzashyiraho umusanzu mu kubaka ibihugu byanyu nta wundi.”

Mu rwego kandi rwo gukomeza gushakira amahoro n’umutekano Afurika, Sisi yavuze ko muri Misiri batangiye inzira y’ubwiyunge nyuma y’ibibazo byakurikiye impinduramatwara yabaye mu bihugu by’abarabu muri Afurika.

Guhosha ibi bibazo ngo biri mu nzira iboneye kandi itazatinda kugerwaho, kuko leta ayoboye ifite ubushake mu bya politiki kandi itazatezukaho.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yari Umusirikare ku ipeti rya Marechal asezera mu ngabo none ubu ni we wizewe n'abaturage

Inkubiri y’impinduramatwara yabaye mu bihugu by’abarabu muri Afurika yahereye muri Tuniziya, aho umunyeshuri wabuze akazi yitwikiraga mu ruhame yatumye bamwe mu ba Perezida bo muri ibyo bihugu kuri uyu mugabane bavanwa ku butegetsi.

Mu Misiri, Hosni Mubarak yareguye, akurikirwa na Muhamed Morsi wo mu ishyaka ry’abavandimwe b’abayisilamu umutwe wahamijwe n’iki gihugu gukora ibikorwa by’iterabwoba, uyu na we aza kuvanwa ku butegetsi, asimburwa na Abdel Fattah el-Sisi wari umusirikare ku ipeti rya Marechal, nyuma akaza gusezera mu ngabo, ayobora inzibacyuho, kuri ubu akaba yaratowe n’abaturage, igihugu kibaka cyarasubiye ku murongo.

Abanyamakuru basoje umunsi basura ingoro ndangamurage ya Misiri ahari amateka y’icyo gihugu, abami bakiyoboye, ibikoresho by’icyo gihe n’ubuhanga bwakunze kuvugwa ku Banyamisiri.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages