Abaturage basaga 70 bishwe ku wa gatandatu taliki ya 27 Nyakanga mu mirwano yabashyamiranyije na polisi yo muri icyo gihugu, ubwo bari mu myigaragambyo yo gushyigikira uwahoze ayobora Misiri, Mohammed Morsi, uheruka gukurwa n’abasirikare ku butegetsi.
Iyi mirwano yabaye igihe abashyigikiye Morsi bashatse gufunga umuhanda wo ku musigiti wa Rabaa al-Adawiya uri mu majyaruguru ya Cairo, mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru w’icyo gihugu, ari na ho basigaye.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, atangaza ko hari ku wa Gatanu taliki ya 26, ubwo polisi yashakaga guhagarika abigaragambya, ubushyamirane buhera aho.
AFP ikomeza itangaza ko ubu bwicanyi bwabaye ku wa gatandatu ari ubwa mbere bukabije bubaye igihe gito, nyuma y’aho abaturage basaga 300 bamaze kwicwa, Morsi akaba yaratangiye gushyirwa mu majwi.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunyamabanga wa Leta John Kerry yatangaje ko biteye ubwoba, anasaba ubuyobozi buriho ubu kugira icyo bukora amahoro akagaruka ku buryo bwihuse.
Jeune Afrique yo yongeraho ko n’ubuyobozi bwa kiyisilamu buri ku butegetsi, bufite impungenge ku mutekano ukigerwa mu mashyi.
Sheikh Ahmed Al-Tayeb, umuyobozi mukuru w’abayisilamu muri Egiputa, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko ngo ubu bwicanyi bwaba bufitanye isano n’ubufasha umuyobozi wungirije Perezida w’agateganyo, El Baradei, yaba aha abagishyigikiye Morsi.



















TANGA IGITEKEREZO