Nyuma yuko umuyobozi w’Ishyaka ry’Abayisilamu afashwe agafungwa n’ingabo z’iki gihugu, iri shyaka ryashyizeho umuyobozi mushya w’agateganyo.
Amakuru dukesha 7sur7 avuga ko Mahmoud Ezzat washyizweho asimbura by’agateganyo Mohamed Badie wari umuyobozi w’ikirenga w’iri shyaka wafunzwe.
Ezzat washyizweho yakoranaga bya hafi na Badie. Azakomeza gukora mu gihe Mohamed Badie akiri mu maboko y’abamufashe.
Ezzat w’imyaka 69 ni umuganga wafunzwe kenshi mu myaka ya 1960 na 1970.
Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rikunze kumwita umugabo w’icyuma “Homme de fer" w’iri shyaka ry’abavandimwe b’Abayisilamu rishyigikiye Morsi na Badie.
Badie w’imyaka 70 yafashwe na polisi hamwe n’abandi bayobozi babiri bakuru muri iri shyaka, hafi y’urubuga rwa Rabaa Al-Adawiya, aho abashyigikiye Morsi bagera kuri 280 bapfiriye ku wa gatatu w’icyumweru gishize.
Abantu benda gushyika kuri 900 bamaze gupfira mu myigaragambyo imaze iminsi itandatu ibera muri Misiri. Abenshi muri bo ni abashyigikiye Morsi wavanwe ku buyobozi bw’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO