00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Morsi wahoze ari Perezida yakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 16 May 2015 saa 04:49
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Misiri rwakatiye Mohamed Morsi igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubutasi no kugira uruhare mu gutorokesha abanyururu.

Iki gihano yagikatiwe n’Umucamanza Shaaban el-Shami wo mu rukiko rw’ibanze ku wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015.

Ibi byaha byombi yabikoze mu mwaka wa 2011 mu myigaragambyo yavanyeho Perezida Hosni Mubarak wayobora iki gihugu akavanwaho n’abigaragambya agahita asimburwa na Morsi wabaye Perezida wa mbere w’umusivili watowe n’abaturage.

Yahamwe n’ibyaha by’ubutasi no gutuma abagororwa basaga 100 batoroka muri iyo myigaragambyo yo mu mwaka wa 2011.

Benshi mu bari mu ishyaka rye rya Muslim Brothehood bakatiwe igihano cy’urupfu mu rubanza rwaburanishwaga mu kivunge , loni ikaba yaramaganye ubu butabera kuko ngo bunyuranyije n’amategeko.

Injeniyeri w’imyaka 64, Morsi yabaye umusivili wa mbere watowe n’abaturage mu Misiri, yavukiye mu muryango w’abahinzi. Afite umugore n’abana batanu.

Yasimbuwe na Abdel Fattah al-Sissi ku buyobozi bwa Misiri nyuma yo guhsyirwaho n’ingabo z’iki gihugu akaza gusezera mu gisirikare nyuma agatorwa n’abaturage.

Yari aherutse kandi gukatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 20 azira ubwicanyi bwakorewe abigaragambyaga ubwo yari akiri ku butegetsi.

Icyo gihe yahamijwe icyaha cy’ ubwicanyi bwakorewe abigaragambyaga hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu muri 2012, byaviriyemo abantu 10 gupfa.

Iyo myigaragambyo yari ikomeye, bivugwa ko nibura abantu 817 aribo bayiciwemo ubwo abashinzwe umutekano babarasiraga imbere y’inyubako ya Rabaa al-Adawiya.

Kuva mu ntangiro za 2014, nibura abantu 1,212 bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu barimo n’uwari umukuru w’umutwe w’abavandimwe b’Abayisilamu (Muslim Brotherhood), Mohamed Badie.

Ishyaka rya Muslim Brotherhood ryari rishyigikiye Morsi ryahagaritswe mu gihugu ndetse benshi mu bayoboke baryo batabwa muri yombi nyuma yaho aviriye ku butegetsi.

Deus Ntakirutimana
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages