Uru rugomero rw’amashanyarazi rwateje impagarara hagati ya Ethiopia, Misiri na Sudan. Misiri igaragaza impungenge z’uko ruzagabanya amazi ya Nil agera muri icyo gihugu kandi ari yo yari irambirijeho ndetse na Sudan ikavuga ko ayo mazi aramutse agabanyutse ibyo bihugu byaba ubutayu.
Ibi byateje impaka ndende, haba ibiganiro byinshi bigamije kumvikanisha ibi bihugu uko ari bitatu, ariko cyane cyane Misiri na Ethiopia, gusa biranga biba iby’ubusa, byose birangira nta mwanzuro uhuriweho ufashwe.
Ubusanzwe Ethiopia ifite agace kitwa Nil Blue kisukamo 85% by’amazi yose ya Nil, ari naho yubatse urugomero rw’amashanyarazi. Gusa igice cya kabiri cyo kuzuza amazi mu gisa n’ibigega bizajya bitanga ingufu z’amashanyarazi ntikirakorwa kubera ubwumvikane buke hagati yayo na Misiri.
BBC ivuga ko mu nyandiko iriho umukono wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry, ndetse na mugenzi we wa Sudan, Mariam Al-Sadiq, bemeje ko biteguye gusubira ku meza y’ibiganiro bigamije ubwumvikane, byateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ndetse na Loni.
Perezida wa Misiri Abdel Fattah-Al Sisi, ubwo aheruka kubonana na minisitiri wa Sudan yabiguretseho avuga ko urugomero rw’amashanyarazi Ethiopia iri kubaka ari ikibazo gikomeye ku bihugu byombi.
Misiri yo yifuza ko ibyo umuntu yakwita nk’ibigega by’uru rugomero bigenda byuzuzwa mu byiciro aho kubikorera icya rimwe; hagakoreshwa uburyo bwatuma hatabaho ko ubutaka bukayukamo amazi ku buryo habaho ubutayu. Byatwara imyaka iri hagati y’itanu na 15.
Kugira ngo byuzure bisaba ko hajyamo amazi angana na metero kibe miliyari 74.
Gahunda ya Misiri na Sudan yo kwitabaza RDC, ije nyuma y’ukwezi Perezida Felix Tshisekedi agizwe umuyobozi wa AU.
Ethiopia iteganya kuzakoresha miliyari 4.8 z’amadolari ya Amerika mu kubaka uru rugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam . Mu gihe rwakuzura, byitezwe ko ruzaba rutanga megawatt 6000 z’amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!