00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Perezida Sisi yizihije imyaka itatu ahiritse Morsi ku butegetsi

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 1 July 2016 saa 09:46
Yasuwe :

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi yizihije imyaka itatu ishize Mohamed Morsi, wabaye umukuru w’igihugu wa mbere watowe binyuze mu nzira ya Demokarasi ahiritswe ku butegetsi.

Muri Nyakanga 2013, nibwo Morsi yakuwe ku butegetsi n’igisirikare nyuma y’iminsi myinshi abaturage bigaragambya basaba ko yavaho. Sisi icyo gihe niwe wari umugaba mukuru w’ingabo.

Ibirori byo kwizihiza imyaka itatu ishize ibi bibaye byabereye mu murwa mukuru Cairo no hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa Kane.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Sisi yababwiye ko bari gukora cyane kugira ngo abanya-Misiri bagire ejo hazaza heza.

Ati “ Kuri uyu munsi, twibuka intsinzi ikomeye y’umudendezo dufite, ndagira ngo nshimangire ko turi gukora ibishoboka byose kugira ngo twubake icyizere cy’ubuzima bw’abaturage ba Misri ndetse n’iterambere ryabo.”

Yakomeje avuga ko impinduramatwara yo ku wa 30 Kamena ari ikimenyetso cy’uko udashobora gutegeka abaturage ibyo badashaka ndetse ko n’umuntu wese ufite icyo gitekerezo yibeshya.

Nyuma yo guhirika ku butegetsi Morsi n’ishyaka rye Muslim Brotherhood, Sisi yiyamamarije kuba perezida ndetse aza gutsinda amatora.

Kuva icyo gihe yahise atangira ibikorwa byo guhashya iterabwoba ndetse ishyaka rya Muslim Brotherhood rishinjwa ibikorwa by’iterabwoba, abayoboke baryo batangira gutabwa muri yombi; bamwe bakatirwa gufungwa burundu, abandi basabirwa kwicwa.

AlJazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo umutekano wari wakajijwe mu gihugu hose, ngo ntibyabujije ko mu gace ka Sinai hagaragaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi aho umupadiri n’abashinzwe umutekano babiri bishwe barashwe.

Hari n’abandi bashinzwe umutekano batandatu bishwe ku munsi w’ejo mu mirwano n’abagerageza kwinjira mu Misiri mu buryo butemewe n’amategeko baturutse muri Libya.

Abanyamisiri ntibishimiye Perezida Sisi kuko kuva mu mezi ashize bagiye bigaragambya bamugaragariza ko bamurambiwe ndetse bagakoresha n’amagambo bakoreshaga bamagana Hosni Mubarak mu mwaka wa 2011.

Benshi mu baturage ba Misri batangiye gutakariza perezida Sisi icyizere bitewe n’ubwiyongere bwa ruswa, ubukene ndetse no kubura akazi ku mubare mwinshi w’abenegihugu.

Perezida Sisi yizihije imyaka itatu ahiritse Morsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages