Kuri uyu wa Gatanu nibwo abigaragambya biraye mu mihanda nyuma y’amasengesho yo ku wa Gatanu, maze hapfiramo umusore witwa Sami Wagdy Bashir w’imyaka 25 na we wari mu bigaragambya mu gace al-Blida, mu ntara ya Giza. Iyi myigaragambyo yakozwe no mu tundi duce.
Abigaragambya barasaba Perezida el-Sisi kwegura, nyuma y’ibibazo bitandukanye birimo icyemezo aheruka gufata cyo gusenya inzu zose zubatswe mu buryo butemewe mu gihugu, ibintu byahise bizamura imyigaragambyo ikomeye.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Misiri witwa Najda, watangaje ko abandi bantu batatu bakomeretse. Mohamed Ali, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa el-Sisi, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yihanganganishije umuryango wa Bashir.
Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga nka twitter na Facebook, yerekana abigaragambya bahanganye na polisi ndetse bavuga ko badafite ubwoba, ko icyo bashaka ari uko Perezida Fattah ava ku butegetsi. Mu guhosha iyo myigaragambyo, Polisi yagerageje gukoresha imyuka iryana mu maso.
Si ubwa mbere abigaragambya biraye mu mihanda kuko kuva 2014 ubwo el-Sisi yajyaga ku butegetsi asimbuye Mohamed Morsi, abaturage bakomeje kwigaragambya, bamushinja gukenesha igihugu.
Dalia Fahmy, umwarimu wigisha Politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akurikiranira hafi ibibera mu Misiri, avuga ko abigaragambya bashinja ubutegetsi bwe kumungwa na ruswa ndetse n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza, nkuko yabibwiye Al Jazeera.
Abdel Fattah al-sisi yamenyekanye ubwo yari umwe mu bagize inama nkuru ya gisirikare SCAF ( supreme council of the Armed Forces ) yakuye Morsi ku butegetsi. Yavuye mu gisirikare muri Werurwe 2014.
Ajya kubutegetsi yari yarasezeranyije abaturage ko azateza imbere uburezi, ubuhinzi, ndetse ko n’abadafite akazi bazakabona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!