Umunyamakuru wa Al Jazeera ishami ry’Icyarabu Ahmed Mansour yakatiwe n’Urukiko mpanabyaha rw’I Cairo adahari, igifungo cy’imyaka 15.
Iki gihano yagikatiwe ahamwe n’icyaha cyo guhohotera bunyamaswa umunyamategeko ku itariki 25 Mutarama 2011 i Tahrir Square mu Misiri ubwo hari ihinduramatwara.
Al Jazeera ivuga ko iki gikorwa ari kimwe mu byerekana ko Misiri igamije gufunga abanyamakuru bayo bose. Umwaka ushize abanyamakuru benshi ba Al jazeera bagiye bakatirwa ibihano bitandukanye byiganjemo gufungwa imyaka iri hagati y’irindwi n’icumi.
Baher Mohamed, Peter Greste na Mohamed Fahmy bari mu buroko naho abandi bagiye bakatirwa badahari .
Umuvugizi wa Al Jazeera Osama Saeed avuga ko ibi byose bigamije gucecekesha itangazamakuru no gupfuka umunwa abavuga ubugizi bwa nabi bwa Leta ya Misiri.
Ati: “ Ubu butegetsi buhamya ibyaha abantu bubashinja ibinyoma , ni ikimenyetso cyo kugerageza gucecekesha abanyamakuru, gusiga icyasha izina ryabo no gutesha agaciro akazi kabo. “
“Ahmed Mansour yashinjwe ibirego birenga 150 byose ari ibinyoma kandi byateye benshi kwijujuta ”.
Yongeyho ko ibi ari ishusho y’uburyo Al Jazeera irimo irishyura ikiguzi cyo gukora itangazamakuru ryuzuye ubunyamwuga, nyuma y’ ifungwa rya bamwe mu banyamakuru bayo bo mu ishami ry’ Icyongereza nka Abdullah Elshamy n’iraswa rya Mohammad Al-Zaki.
Ati” Ni ikiguzi kitari kwishyurwa na Al Jazeera gusa ahubwo cyishyurwa n’abanyamakuru bose muri rusange tudasize n’abo mu Misiri. “
Osama avuga ko ubutabera bwa Misiri bwuzuyemo politiki ndetse bukomeje kwitwaza ububasha bufite ngo bucecekeshe itangazamakuru.
N’ubwo bimeze gutya ariko Al Jazeera itsimbarara ivuga ko itazigera icika intege cyangwa ngo ihindure umurongo wayo mu gutangaza amakuru. Irasaba ko abanyamakuru bayo bafunze barekurwa mu maguru mashya.



















TANGA IGITEKEREZO